| | | SENATUS KIGALI YIJIHIJE ACIES Y’I NYARUREMBO ZAYO KU WA 24 GICURASI 2025
Abalejiyo bakabakaba 1900 b’inyarurembo za Senatus Kigali bahuriye kuri paruwasi y’Umuryango Mutagatifu i Kigali kuri uyu wa gatandatu taliki ya 24 Gicurasi, bizihiza umunsi mukuru wabo ngarukamwaka witwa Acies. Kiliziya yari yakubise yuzuye, izo ngabo za Mariya ziteguye kwongera kwiyegurira ku mugaragaro Umubyeyi Bikira Mariya, mu byishimo n’umunezero..
| | Amwe mu mafoto ya Acies y'Inyarurembo za Senatus ku wa 24-05-2025 Inyarurembo za Senatus Kigali zahuriye kuri paruwasi y’Umuryango Mutagatifu i Kigali, zizihiza umunsi mukuru wazo ngarukamwaka witwa Acies. Kiliziya yari yakubise yuzuye, izo ngabo za Mariya zongera kwiyegurira ku mugaragaro Umubyeyi Bikira Mariya, mu byishimo n’umunezero.
| | INYIGISHO MU MISA KU WA 24 GICURASI 2025 MURI ACIES SENATUS KIGALI Bavandimwe,mu gutekereza kuri kiriya kibazo cyo kumenya umuryango wa Yezu, turabanza twibaze twe twahuriye hano isano dufitanye tutitaye ku myaka dufite, tutarebye aho twaturutse, tudahereye ku byo dushoboye cyangwa tudashoboye. Ndahamya ko turaza gusanga imana ari yo mubyeyi wacu twese. Impano y’umusaraba muri Yezu Kristu Umwana wayo yaduhaye uburyo bwo kumumenya no gukora ugushaka kwe, tukamukorera, tukamukunda, natwe tugakundana. Impano ya Roho Mutagatifu twahawe iduha kuba abahamya b’urukundo rwayo kandi tukarushaho kumwegereza abandi bantu/roho zindi ngo bashobore nabo kwakira agakiza kayo..
| | IJAMBO RYA PRESIDENTE WA SENATUS KIGALI KURI ACIES 24/05/2025 Twateranye none mu byishimo duhimbaza umunsi Mukuru wa Acies. Acies ni umunsi ngarukamwaka, buri mwaka buri mulejiyo agomba kwizihiza Acies kubera igisobanuro n’agaciro Legio ya Mariya iha uwo munsi mukuru. Acies rero yizihizwa hafi y’itariki ya 25 Werurwe, igasobanura ingabo ziteguye kujya ku rugamba, urugamba rwo kurwanya ikibi, urugamba rwo gukiza roho z’abantu.
| | Ijambo ry’umuyobozi wa roho wa Senatus Kigali ku munsi wa Acies Ibishimo by’uyu munsi turabisangiye byatumye dutekereza isoko yabyo, maze kuva mu gitondo dutura igitambo gisingiza Imana ngo tuyishimire ko idukomeza kandi ko yaduhaye n’uburyo bwo gukora uyu munsi mukuru. Ntibibe gukora umunsi mukuru uko bisanzwe ngo birangirire aho, ahubwo uyu munsi ujye utwibutsa kandi uzahore utwibutsa icyo turi cyo.
| | FRANK DUFF washinze Legio ya Mariya Frank DUFF yavukiye i Dublin muri Irlande ku itariki ya 07/06/1889 mu muryango w’abakristu gatolika wifashije, ababyeyi be John Duff na Susan Freehill bombi bari abakozi ba Leta. Yari imfura mu bana barindwi.
Akirangiza amashuri yisumbuye (yari afite imyaka 18), Frank DUFF yahise atangira akazi ka Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi maze muri 1922 yimurirwa muri Minisiteri y’Imari. Frank DUFF yakoraga akazi ke neza, akaba umukozi ushimwa kandi wubashywe, witonda kandi ukundwa n’abantu. Yazamukaga mu ntera buri munsi, ku buryo bemeza ko yashoboraga no kugirwa Minisitiri.[Soma ibikurira...] |
|
| |
| Mariya ugaba inema: udusabire | | | |